Niyonzima Olivier Seif yamaze gusunya amasezerano na Rayon Sports.



Niyonzima Olivier Seif wari uri mu biganiro na Rayon Sports yongeye kuyigarukamo nyuma y’imyaka igera kuri itanu ayivuyemo.

Seif yagarutse muri iyi kipe aho yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro yatanga.

Bitangazwa ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasinye aya masezerano kuri Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sefu yari amaze imyaka 5 avuye muri Rayon Sports aho yahise ajya muri APR FC yavuyemo agakinira AS KIGALI na Kiyovu Sports yari arimo.

Umwaka ushize Seif yakiniraga Kiyovu Sports batasozanyije neza kuko yaje guhagarikwa ashinjwa imyitwarire idahwitse gusa yaje guhabwa imbabazi.

Niyonzima Olivier Seif yari yageze bwa mbere muri Rayon Sports muri 2015 avuye mu ikipe y’abato yari Isonga aho yari ari kumwe n’abarimo Savio na Kevin.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.