Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Félix Moloua



Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Félix Moloua, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsura umubano n’imikoranire myiza.

Minisitiri Moloua yageze mu Rwanda n’itsinda bari kumwe ku wa 28 Kamena 2024

Ubusanzwe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mu Ugushyingo 2023, abasirikare basaga 500 b’iki gihugu batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, baza no kwinjizwa mu Ngabo z’iki gihugu, FACA.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko urugendo rwa Minisitiri Moloua rugamije gushimangira umubano ndetse no kurebera hamwe inzego impande zombi zishobora kwaguriramo imikoranire.

Yagize ati “Uru ruzinduko  rwari rugamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, murabizi ko u Rwanda na Centrafrique dufitanye umubano mwiza ushingiye kuri byinshi. Twoherejeyo ingabo mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izindi twoherejeyo mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye kugira ngo tubafashe kugarura umutekano.”

Yavuze ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagiye kugirira mu Rwanda, bazahura n’abikorera bo mu Rwanda babagaragarize amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu cyabo.

Abo bayobozi basuye uruganda rutunganya zahabu rw’u Rwanda, ndetse bazasura ibindi bikorwaremezo birimo Stade Amahoro, Icyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’icyambu cya Dubai Port.

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko uru ruzinduko rushobora gusiga ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye.

Ati “Mu biganiro bazakora birashoboka ko haza kubaho n’amasezerano azashyirwaho umukono kugira ngo ubwo butwererane n’ubufatanye hagati y’amasosiyete, gushora imari mu bihugu byombi bikomeza bihabwe ingufu kurushaho.”

Yagaragaje ko imikoranire y’ibihugu byombi ari ikimenyetso cyiza cy’uko ibihugu bya Afurika bishyize hamwe bishobora kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije uyu Mugabane.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma muri Centrafrique, Maxime Balalou, yashimye umusaruro utangwa n’ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye mu nzego zitandukanye, ashimangira ko urugendo rwabo rugamije gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.