Lisa Teta Cyuzuzo ni we uboye bagenzi be bahatanye mu irushanwa rya Miss Black World Festival



Lisa Teta Cyuzuzo ayoboye bagenzi be bahatanye mu irushanwa rya Miss Black World Festival rihurije hamwe abakobwa batandukanye baturutse ku Isi yose.

Lisa Teta Cyuzuzo wa mbere kugeza ubu afite amajwi 3506, Mariam Uwase umugwa mu ntege afite 3191, Ella Darlene Byano wa gatatu afite 2835, Evassy Cyomugisha wa kane afite 2732 mu gihe Housna Lara Sapna wa gatanu afite 2506.

Iri rushanwa rigamije kwerekana imibereho, ubukungu n’umuco cyane ko baturuka mu bihugu bitandukanye, gusa rikazaba rigamije gukomeza ubumwe hagati y’abirabura aho batuye ku Isi.

Kugeza ubu rifite ibyiciro bitatu harimo bibiri byo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’icya gatatu kizasozwa n’ibikorwa bizaba imbonankubone.

Ku wa 29 Nyakanga 2024 nibwo amatora yo ku ikoranabuhanga azasozwa, hagakurikiraho kugaragaza imishinga ifite icyo ifasha sosiyete, mu gikorwa kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom.

Abakobwa 59 bazabona itike ibahesha amahirwe yo kugaragaza imushinga hakurwemo 10 ari nabo bazitabira icyiciro cya nyuma cyo guhura n’akanama nkemurampaka imbonankubone mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umukobwa wa mbere azahembwa ibihumbi 15$ [arenga miliyoni 19 Frw], igisonga cya mbere n’icya kabiri bizahembwa ibihumbi 5$ [arenga miliyoni 6 Frw].

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa riri kuba, rikaba rihuje abakobwa babarizwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Canada, Ibirwa bya Maurice n’ibindi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.