Nigeria: Abantu 18 bahitanywe n'igitero cy'ubwiyahuzi abandi 30 barakomereka



Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Borno iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Ikigo gishinzwe ubutabazi cya leta cyatangaje ko abakekwaho kuba abiyahuzi bateye ahaberaga ubukwe, aho bashyinguraga ndetse n’ibitaro mu Mujyi wa Gwoza nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Leta ya Borno yahoze ari izingiro ry’ibikorwa by’intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Boko Haram byakuye mu byabo abaturage basaga miliyoni 2 ndetse bigahitana abarenga 40,000.

Boko Haram yamenyekanye cyane mu 2014 igihe yashimutaga abakobwa barenga 270 bo mu Mujyi wa Chibok, na none muri Leta ya Borno

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.