Umukinnyi witwa ’Oyekunle Baaki’ ukomoka mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu kibuga ari gukina

 


Umukinnyi witwa ’Oyekunle Baaki’ ukomoka mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu kibuga kuwa gatatu ubwo yituraga hasi. Urupfu rw’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 rwababaje benshi bitewe n’ukuntu yari afite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru.

Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Nigeria avuga ko urupfu rwe rwatunguranye cyane. Biravugwa ko byabaye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 26 Kamena 2024, ni nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari irangiye banganya ubusa ku busa, hanyuma bakabongezaho indi minota.

Uyu mukinnyi yari azwi cyane ku kazina ka Smart, yakiniraga United FC Okeho, mu gihe bari bahanganye na Accurate FC bakaba bari mu irushanwa rizwi nka Eleniyan Football Competition ryaberaga mu gace ka Okeho ahazwi nka Kajola muri leta ya Oyo.

Akimara kwitura hasi mu kibuga, bagenzi be bagerageje kumufasha byihuse ariko biba iby’ubusa, kuko yahise apfa rugikubita mbere y’uko agezwa mu bitaro. Ababonye agwa hasi bemeza ko yari ahagaze wenyine bakabona yituye hasi gutyo batazi icyo abaye.

Umwe mu bafana yavuze ko mbere y’uko umukino utangira Oyekunle Baaki yari ameze neza; dore ko yabanje no gufata amafoto hamwe n’abandi bakinnyi bagenzi be, ndetse akanayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi uhagarariye urubyiruko rwo mu gace ka Okeho, Dallax Mufideen, yatangarije Vanguard dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uyu mukinnyi wituye hasi ruteye agahinda, yakomoje ku kuba ’Smart’ yari umuntu ugwa neza kandi witanga cyane.

Yagize ati "Yari umukinnyi ukomeye ndetse afite n’amahirwe yo kuzamuka akaba icyamamare, ariko kubera ibyago urupfu rutumye adakabya inzozi ze."

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.