Uganda: Umushinga wo kubaka umuyoboro wa Peteroli wari warahagaze, wabonye abaterankunga



Standard Bank (Stanbic) yo muri Afurika y’Epfo na Banki y’Ubucuruzi y’u Bushinwa (ICBC) zemereye guverinoma ya Uganda inguzanyo yo kuyifasha kuzuza umushinga wo kubaka umuyoboro wa peteroli idatunganyije uzaba ufite uburebure bw’ibilometero (km) 1443.

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari ya Amerika ushingiye ku masezerano guverinoma ya Uganda n’iya Tanzania zagiranye muri Mata 2021, ubwo Perezida Yoweri Museveni yahuriraga na Samia Suluhu i Dodoma.

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzajya uvana iyi peteroli mu kibaya cya Albert giherereye mu gace ka Hoima kari mu burengerazuba bwa Uganda, uyijyane ku cyambu cya Tanga kiri ku nyanja y’Abahinde muri Tanzania.

Guverinoma z’ibihugu byombi byagaragaje ko uyu muyoboro uzahindura imibereho y’abaturage ndetse n’ubukungu, ibikorwa byo kuwubaka bihe akazi abaturage bagera ku bihumbi 10.

Ibihugu bikomeye ku Isi n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kuva mu 2021 kugeza mu 2022 byamaganye uyu mushinga, bigaragaza ko kuwubaka bizangiza ibidukikije, bibangamire uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Tariki ya 5 Ukwakira 2023, ikigo cyo muri Uganda gishinzwe mini na peteroli, UCMP, cyatangaje ko ubwo abagize Inteko ya EU bamaganaga uyu mushinga, nta makuru y’ukuri bari bafite. Yagaragaje ko nta ngaruka mbi uzagira ku bidukikije no ku baturage.

Nyuma y’imyaka itatu Uganda na Tanzania bishyize umukono ku masezerano yo kubaka uyu muyoboro, Stanbic na ICBC zemeye guha Uganda inguzanyo ya miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika kugira ngo ibikorwa byo kuwubaka bikomeze

Izindi miliyari ebyiri z’amadolari zibura zizatangwa na guverinoma ya Uganda, iya Tanzania n’abandi bafatanyabikorwa barimo TotalEnergies y’Abafaransa na CNOOC yo mu Bushinwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.