Gahunda y'ingendo zo gutaha kw'abanyeshuri bajya mu biruhuko.



Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga 2024 kugera tariki ya 08 Nyakanga 2024.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye mu buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu, tariki ya 05/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ngororero mu Ntara y’ Iburengerazuba. Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatandatu, tariki ya 06/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku Cyumweru, tariki ya 07/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa mbere, tariki ya 08/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba

Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo no gukurikirana ko amashuri yohereje abana mu ngo iwabo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Péle Stadium (i Nyamirambo) zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa, sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.