Ni iyihe mpamvu ituma abantu banga kubeshywa ariko bo bakabeshya? Dore impamvu nyamukuru zibitera

 


Impamvu Twanga Kubeshywa Nubwo twe Tubeshya)

Kubeshya ni igice cy’ubuzima bwa muntu, ni kimwe mu biranga imyitwarire n’imiterere y’umuntu. Benshi muri twe twababajwe n’iki gikorwa cyo kubeshwa.

Nubwo bimeze bityo, kimwe mubikorwa bisuzuguritse ku isi yose ni ukubeshya. Iyi miterere yo kwanga ibinyoma mu gihe rimwe na rimwe tutavugisha ukuri ubwacu igaragaza ibkorwa bya kamere muntu ndetse n’uko tubayeho. 

Dore impamvu abantu bibanda cyane kubeshya.

Guhemukirwa

Icyizere ni ikintu shingiro mu mibanire yose, yaba umuntu ku giti cye, umwuga, cyangwa societe. Iyo umuntu atubeshye, byunvikana nko guhemukira iki cyizere. Twishingikiriza inyangamugayo kugira ngo dushobore gufata ibyemezo byuzuye kandi twumve dufite umutekano mu mikoranire yacu. Ikinyoma rero gisenya iki cyizere, bigatuma twumva ko dufite intege nke kandi twahemukiwe.

Ingaruka z'amarangamutima

Kubeshya akenshi bikurura kandi bikanangiza amarangamutima akomeye. Bishobora gutera uburakari, kubabara, no gutenguhwa. Ingaruka zamarangamutima ziyongera iyo ikinyoma kiva ku muntu utwegereye (Inshuti acu). Uko umbano wanyu ari uwa bugufi, niko igikomere kiba gikarishye, nguko uko ibinyoma bishobora guhungabanya ishingiro ry’imibanire yacu n’abandi.

Ihame ry’inyabubiri

Dukunze gushyigikira ibinyoma byacu mu gihe twamagana (turwanya) ibyo tubwirwa n’abandi. Ibipimo bibiri biva mu bitekerezo bya psychology bizwi nka "umukinnyi-indorerezi kubogama" (actor-observer bias). Iyo tubeshya, akenshi tubibona nk’ibikenewe cyangwa bitagira ingaruka bitewe n’igihe. Ariko, iyo abandi batubeshye, tubibona nkigikorwa nkana kandi kibi. Uku kubogama kudufasha gukomeza kwishushanya no kwira beza, mu gihe dufata abandi imyanzuro ikakaye.

Gutinya Gukoreshwa

Ibinyoma akenshi biza bigamije gukoresha cyangwa kugenzura, ni ukuvuga gushaka gusoma ubwenge bw’umunu. Ubu bwoba bwo gutinya gukoreshwa cyangwa kugenzurwa ni yo mpamvu nyamukuru ituma twakira nabi kubeshya. Duha agaciro ubwigenge bwacu n’ubushobozi bwo kwihitiramo ubwacu. Ibinyoma byangiza ibi, kuko bituma  duhindura imyumvire yacu y’ukuri, bishobora kuganisha ku marangamutima no kugira inzika. 

Imyitwarire myiza iboneye

Imiryango myinshi ishyigikira ubunyangamugayo nk’umuco mwiza. Kuva tukiri bato, twigishijwe ko kubeshya ari bibi kandi ko kuvugisha ukuri ari ikintu cy'ingenzi kigize imyitwarire myiza. Iyo umuntu atubeshye, binyuranyije nizi ndangagaciro zashinze imizi, bitera amakimbirane mu muco. Aya makimbirane hagati y'ibyo dutegereje byo kuba inyangamugayo n’ukuri ku buzima, ni yo mpamvu ibinyoma bikunze gushinga imizi bigatera kwangwa bikomeye.

Ingaruka z'ibyatubayeho kera

Imyitwarire yacu yo kubeshya na yo yatewe n’ibyatubayeho kera. Niba twarashutswe mbere, dushobora kongera kumva ibinyoma, ariko birashoboka cyane ko twakwirinda mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibyakubayeho kera birashobora gusiga inkovu zamarangamutima zituma kwizera kugorana nyuma yo  kwiyubaka.

Nubwo kubeshya ari imyitwarire isanzwe ya muntu, urwango rwo kubeshywa ruturuka ku kwizerana kurenze, gushaka amahoro n’umutuzo, ndetse n’imyitwarire igomba kuranga ubuzima bwacu. Gusobanukirwa n’izi mpamvu, bishobora kudufasha kuyobora umubano wacu, impuhwe nyinshi n’andi marangamutima kandi tugaharanira kuba inyangamugayo, haba mubikorwa byacu n’abandi ndetse no kwita ku nshingano.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.