Uganda: Polisi irashakisha ababyeyi babiri (2) bishe umusore w'imyaka 16 bamuziza kuryamana n'umukobwa wabo

Published from Blogger Prime Android App

Barahigwa bukware! Ababyeyi basanze umusore abasambanyiriza umukobwa bamukorera ibintu bibabaje ku buryo atazongera

Polisi yo mu face ka Arua iri guhigisha uruhindu abagize umuryango w’umukobwa utatangajwe amazina, bishe umunyeshuri w’imyaka 16 bamushinja kuryamana n’umukobwa wabo.

Richard Waiswa, ufite imyaka 16, utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we.

Bivugwa ko nyakwigendera yafashwe akora imibinano mpuzabitsina n’uwo mukobwa.

Abagize umuryango w’uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n’umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukatgira l inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa.

Nyuma y’uko bamaze kwica uyu musore, umurambo we bahise bajya kuwujugunya mu gishanga cya Oziava nk’uko byatangajwe na Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu gace ka West Nile.

Uyu muvugizi akomeza avuga ko dosiye y’ubwicanyi yanditswe kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu gihe umurambo waje gushyikirizwa bene wo kugira ngo bawushyingure.

Angucia avuga ko abakekwaho icyaha batari bafatwa kandi hakaba hashyizweho ingufu kugira ngo batabwe muri yombi.

Yasabye abaturage muri rusange gutanga amakuru kuri polisi mu gihe bamenye ibibazo nk’ibi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.