Mu Karere ka Rubavu haravugwa umugabo wivuganye umugore we nyuma yo gufungurwa.

Published from Blogger Prime Android App

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyomukesha Evariste w’imyaka 42 bikekwa ko yishe umugore we witwa Mukeshimana Claudine.

Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ngo yari amaze imyaka 2 afunze azira gukubita umugore we bityo ngo bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe afunze azira gukubita uyu mugore kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Kugeza ubu biri kuvugwa ko yamaze kwijyana kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Karere ka Rutsiro.”

Nsabimana Mvano Etienne, Gitifu w’Umurenge wa Rugerero, yemeje aya makuru ko uyu mugabo yishe umugore koko yarangiza akajya kwitanga kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye.

Ati: “Yego yamwishe ni byo. Yamwishe, nyuma y’aho aratoroka, ajya kubivuga kuri Polisi mu Karere ka Rutsiro, atanga amakuru twagezeyo dusanga koko umugore yapfuye ni uko byagenze.” Gitifu yakomeje avuga ko bombi bari batuye mu Karere ka Rutsiro bakaba bari bamaze igihe gito bimukiye mu Karere ka Rubavu.

Umuvuzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bagiye gukurikirana iby’ayo makuru. Ati: “Tugiye kubikurikirana.”

Nyakwigendera akaba asize umwana umwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.