Kowait: Inkongi y'umuriro yibasiye inyubako abarenga 40 bahasiga ubuzima abandi barakomereka
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yari irimo abakozi b’abanyamahanga muri Koweti mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ihitana byibuze abenegihugu 40 b’Abahinde abandi barenga 50 barakomereka. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko iyi nkongi y’umuriro ifitanye isano no kurenga ku mategeko.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Sheikh Fahad Al-Yousuf Al-Sabah , yategetse ko nyir’inyubako atabwa muri yombi ,ubwo yasuraga ahabereye iyo mpanuka.Akomeza agira ati “Tuzakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abakozi, ubu ngiye kureba amakosa yakorewe hano kandi nzakorana na nyiri uyu umutungo.”
Nkuko Col. Sayed Hassan al-Mousawi, ukuriye ishami rishinzwe iperereza ku mpanuka z’abashinzwe kuzimya umuriro yabitangarije ikinyamakuru nbc news, yavuze ko hapfuye abantu benshi ,kandi ko imibare ikomeza kwiyongera mugihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhinde yatangaje kuwa gatatu, mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ko “Abahinde bagera kuri mirongo ine bumva ko bapfuye abandi barenga mirongo itanu barakomereka.” Yongeyeho ko abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitanu bya Leta byo muri Koweti kandi bahabwa ubuvuzi bukwiye kandi bitaweho.
No comments