Kenya igisirikare kigiye gufatanya na Polisi kurwanya imyigaragambyo!



Minisitiri w’Ingabo muri Kenya, Aden Duale yatangaje ko bamaze kohereza abasirikare mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Nairobi kujya gufasha Igipolisi guhagarika imyigaragambyo imaze iminsi ivuza ubuhuha muri iki Gihugu.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage biganjemo urubyiruko biraye mu Nteko Ishinga Amategeko, bakangiza ibikoresho birimo n’ibirango by’Igihugu nk’amabendera.

Iyi myigaragambyo yahinduye isura kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yari imaze gutora umushinga w’itegeko ryongera imisoro.

Ubwo abigaragambyaga bari bamaze gukozanyaho n’Abapolisi bari barinze Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bakabamenesha bakinjiramo imbere, byasabye ko Abadepite bahungishwa banyujijwe mu nzira y’ubutaka.

Aba baturage biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo imaze iminsi, yamagana umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga ingengo y’imari ya Leta, by’umwihariko ingingo yaryo izamura umusoro ku bicuruzwa na serivisi zimwe na zimwe.

Ni mu gihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yahumurije abaturage ba Kenya nyuma y’iyi myigaragambyo ikaze yabaye ejo ku wa Kabiri yanaguyemo abantu barenga 10 abandi bagera hafi muri 40 bagakomereka. Perezida Ruto yavuze ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa nta kabuza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.