Mu Buhinde abantu umunani baguye mu mpanuka ya gari ya moshi zagonganye abandi 25 barakomereka




 Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu burasirazuba bw’Ubuhinde.

Iyi mpanuka yabaye igihe gari ya moshi y’ibicuruzwa yagongaga gari ya moshi itwara abagenzi, Express ya Kanchenjungha, mu gace ka New Jalpaiguri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kamena 2024.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka ariko abayobozi bavuga ko hazakorwa iperereza rirambuye.Abayobozi bavuga ko ambilansi n’itsinda rishinzwe gukumira ibiza byoherejwe aho hantu habereye impanuka mu rwego rwo gutabara.

Umukozi wa gari ya moshi Sabyasachi De , yabwiye abanyamakuru ati: "Turagerageza kurangiza ibikorwa by’ubutabazi vuba bishoboka."

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ashwini Vaishnaw, yatangaje ko itsinda ry’abatabazi ryatangiye gukorana n’abayobozi ba gari ya moshi kugira ngo bakore ibikorwa byo gutabara kandi abakomeretse bakajyanwa mu bitaro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.