African Leadership University yahaye Perezida Paul Kagame igihembo cy’ishimwe.



 Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena, yahawe igihembo cy’ishimwe na Kaminuza Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere ya African Leadership University.

Ni igihembo Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe ubwo yari yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri babarirwa muri 400 barangije muri iriya Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wa ALU akanaba uwayishinze, Fred Swaniker.

Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo, yaba ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Swaniker ubwo yamushyikirizaga kiriya gihembo, yamubwiye ko yifuza ko yakabaye yarize muri iriya Kaminuza.

Ati: "Nk’uko nabivuze, twifuzaga ko wakabaye wararangirije amasomo hano ariko nta rirarenga. Twaguteguriye igihembo cy’ishimwe."

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yagaragaje iriya Kaminuza nk’igihamya cy’uko Umugaane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byawo.

Ati: “Ikigo nk’iki, ni ikitwibutsa twese ko muri Afurika dufite ibikenerwa n’uburyo bwose kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ukuri kutari kwiza ni uko twiringira abandi kutwitaho."

Perezida Paul Kagame kandi yasabye abarangije muri ALU kugira imitekerereze yo gufata inshingano zo gukemura ibibazo byugarije Afurika, kandi bakamenya ko byihutirwa.

Yababwiye kandi ko kugera ku ntsinzi nta muntu umwe ubyishoboza, ko ahubwo bigerwaho habayeho gushyigikirwa n’abamuri hafi, ubuyobozi n’abandi.

Abanyeshuri 431 ni bo African Leadership University yahaye impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu, akaba ari ku nshuro ya gatanu yakoraga uyu muhango.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.