Kwamamaza

Mu gihe FARDC na M23 bikomeje guhangana Perezida Tshisekedi agiye kwambwika umudali w'ishimwe

Published from Blogger Prime Android App

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, biteganyijwe ko araza kwambikwa umudali wishimwe na Repubulika y’igihugu cya Tchad kubera uruhare yagize nk’umuhuza mu bibazo bya Politiki byahoze muri iki gihugu, ndetse bakaza no kumwitirira umuhanda.

Ibi byatangajwe na Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’Akarere iki gihugu giherereyemo, ubwo ku wa Mbere yakirwaga na Tshisekedi. Ni nyuma y’uko kandi aba bombi bahuye nyuma y’urugendo Minisitiri Didier Mazenga yari akubutsemo i Ndjamena muri Tchad.

Ibiro bya Perezidwa wa RDC byatangaje ko Mazenga ubwo yahuraga na Tshisekedi yamugejejeho raporo y’umusaruro ubuhuza bwe mu bibazo byo muri Tchad bwatanze, mbere y’uko muri iki gihugu habamo amatora yasize Gen. Mahamat Idriss Déby Itno wari ukiyoboye mu nzibacyuho atorewe kukiyobora.

Mazenga yabwiye ikinyamakuru Politico cyo muri Congo ko uruhare Tshisekedi yagize mu gukemura ibibazo byo muri Tchad byatumye “afatwa nk’intwari, ni muri uru rwego azambikwa umudali w’ishimwe maze anitirirwe umuhanda.”

Abanya-Tchad barateganya guha ishimwe Tshisekedi, mu gihe ashinjwa kuba yarananiwe gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cye. 

Muri byo harimo icy’umutwe wa M23 umaze imyaka ibiri n’igice uri mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Congo, ndetse n’icy’umutekano muke utezwa n’indi mitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.