Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) urateganya gukuba kabiri ubufasha igenera ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri muri Mozambique
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya gukuba kabiri ubufasha igenera ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, nyuma y’uko ibikorwa byawo muri iki gihugu bidindiye kubera umutekano muke.
Ibikorwa bya EU byakomwe mu nkokora n’iterabwoba muri Mozambique birimo ibya Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies byo gucukura gaz mu ntara ya Cabo Delgado. Ni ibikorwa bifite agaciro ka $ miliyari 20.
Ibikorwa bya Total Energies muri Mozambique u Burayi bubifata nk’igisubizo cya gaz kuri bwo, nyuma y’uko iyo bwari busanzwe buvana mu Burusiya igabanutse kubera intambara iki gihugu kirimo na Ukraine.
Bloomberg ivuga ko EU ifite igitekerezo cyo guha Ingabo z’u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’ama-Euro (Frw miliyari 56).
Ni amafaranga agomba kwifashishwa mu kugura ibikoresho bya gisirikare ndetse no mu gutwara abasirikare mu kirere, nk’uko abayobozi babiri bo muri EU batifuje ko amazina yabo atangazwa babibwiye kiriya gitangazamakuru.
Amafaranga EU iteganya guha RDF ariyongera kuri miliyoni 20 z’ama-Euro yahaye u Rwanda muri 2022 mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro ingabo zarwo zirimo i Cabo Delgado.
Ni ibikorwa zatangiye kuva muri Nyakanga 2021.
Kuva RDF yagera muri iriya ntara iherereye mu majyaruguru ya Mozambique zashoboye kuhirukana ibyihebe byari byarayigaruriye kuva muri 2017, binatuma abaturage barenga 190,000 bari barakwiye imishwaro bongera gutahuka.
Icyakora mu minsi ishize ibyihebe byongeye gusa n’ibyubura ibitero ku baturage biganjemo abo mu mujyi wa Palma, ibyatumye RDF yongera gukora izindi operasiyo yo kubihiga.
Biteganyijwe ko ibihugu binyamuryango bya EU mu byumweru biri imbere bizaganira ku gitekerezo cyo guha RDF buriya bufasha. Ni igitekerezo amakuru avuga ko gishyigikiwe n’ibihugu bivuga rikumvikana i Burayi, by’umwihariko u Bufaransa.
EU irateganya gukuba kabiri ubufasha bwayo ku ngabo za RDF ziri muri Mozambique, mu gihe muri iki gihugu hari impungenge zishingiye ku kuba umuryango wa SADC ugomba kuba wamaze gucyura ingabo 2,200 wari uhafite bitarenze ku wa 15 Nyakanga.
Inyinshi muri izi ngabo zamaze gutaha, by’umwihariko izo mu bihugu bya Lesotho na Botswana.
Namibie na Angola na byo birateganya gucyura ingabo zabyo mu gihe cya vuba, mu gihe iza Afurika y’Epfo na zo imyiteguro ziyigeze kure.
Icyakora mu rwego rwo kuziba icyuho igenda ry’ingabo za SADC rishobora gutera, u Rwanda mu minsi ishize rwohereje muri Mozambique izindi ngabo 2,000.
No comments