I Macca haguye abantu batandatu bazize ubushyuhe ubwo bari mu mutambagiro
Ubuyobozi bwa Arabia Saoudite bwatangaje ko abantu batandatu bari mu rugendo nyobokamana rwa Hajj i Mecca, bishwe n’ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere Celsius 48.
Amakuru y’urupfu rw’aba bantu yamenyekanye ku wa Gatandatu ubwo abari mu mutambagiro bari bakoraniye ku musozi wa Arafat.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Jordanie yatangaje ko abapfuye bose ari abanya-Jordanie, ariko bari bagiye muri uru rugendo nta byangombwa byo kwitabira uyu mutambagiro bafite.
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abarenga miliyoni 1.8, ni rumwe mu ruhuza abantu benshi buri mwaka, kikaba igikorwa ngarukamwaka gihuza abantu benshi kurusha ibindi muri Arabia Saoudite.
Biteganyijwe ko mu minsi itanu y’iki gikorwa Arabia Saoudite izaba yibasiwe n’ubushyuhe bukabije buzajya bugera kuri dogere Celsius 48 i Mecca.
Abayobozi bashinzwe uyu mutambagiro mutagatifu basabye abawukora kwitwaza imitaka no kwitera amazi mu gihe ibihe bibaye bibi.
Igisirikare cy’iki gihugu cyahise cyohereza abakozi 1600 bitwaje ibikoresho by’ubuvuzi n’abakorerabushake bashinzwe ubutabazi bw’ibanze.
Kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca ni imwe mu nkingi eshanu za Islam, aho buri muyisilamu ufite ubushobozi n’imbaraga z’umubiri asabwa nibura rimwe mu buzima bwe gukorera urugendo mu mujyi mutagatifu wa Mecca.
Abantu bakoze uyu mutambagiro mutagati ku mazina yabo bongeraho al-Hajj
No comments