Minisitiri w’Intebe yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.

 


Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Jorge Moreira Da Silva bagaruka ku bufatanye hagati y’impande zombi bwitezweho kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Jorge Moreira Da Silva yagaragaje ko ari ishema bafite gukorana n’u Rwanda mu bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga ifitanye isano n’ibikorwa remezo.

Yavuze ko politike n’amafaranga ari ingenzi ariko iyo habuze ubushobozi bwo kurangiza imishinga yatangiwe urugamba rw’iterambere rutagerwaho uko bikwiye.

Ati “Twari dufite inyota yo gukorana n’u Rwanda, igihugu kimaze iminsi gifite ijambo muri Afurika no ku Isi haba mu biganiro mpuzamahanga ariko no mu bijyanye n’ubufatanye bugamije inyungu z’impande zombi kandi twizeye ko no kuri UNOPS bizaba ari amahirwe akomeye.”

Iri shami rishya rya Loni rikorana n’ibihugu 85, ndetse hari aho ryafashije mu gukurikirana imirimo yo kubaka amashuri, ibitaro, imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi rigahamya ko byagenze neza.



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rusanga UNOPS yafasha mu kwihutisha imishinga ihari kimwe n’indi izatangira mu bihe biri imbere.

Ati “Bavuze ku byerekeye ubufatanye n’ukuntu UNOPS yakomeza ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo imishinga ihari ndetse n’indi mishinga twakwifuza bayigiramo uruhare.”

Yanavuze ko mu mishinga UNOPS ishobora gufashamo u Rwanda harimo ijyanye n’ubuzima, amashuri n’ibindi.

Amashami y’umuryango w’Abibumbye menshi afite ibiro mu Rwanda ndetse afatanya na Leta mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.