Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye Abasenateri baturutse mu Bufaransa

Published from Blogger Prime Android App

Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye ndetse aganira n’intumwa z’Abasenateri bo muri komite ishinzwe ububanyi n’amahanga baturutse mu Bufaransa zigizwe na Marie-Arlette Carlotti, Jean-Luc Ruelle na François Bonneau.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko aba ba Senateri bakiriwe na Minisitiri Marizamunda kuwa Kabiri tariki 11 Kamena, aho bari baherekejwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré ndetse n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi bikaba byibanze ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa.

Muri Gicurasi uyu mwaka mu nama yaberaga i Paris yahuje itsinda ry’ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda yashojwe ibihugu byombi byemeranije gushyigikira ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama izwi nka Commission Militaire Mixte Franco – Rwandaise yari yitabiriwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo Ushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Iyo nama yari ibaye ku nshuri ya kabiri ikaba yari igamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Izi ntumwa z’Abasenateri baturutse mu Bufaransa kandi bakiriwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Baganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye mu ngingo zinyuranye nk’ubufatanye mu bukungu, umutekano n’iterambere. Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uragenda uzahurwa ndetse mu nzego zitandukanye aho umwaka ushize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 91 z’Amayero (Asaga Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda), azafasha mu rwego rw’ubuzima no mu guteza imbere ibikorwa remezo byo muri urwo rwego

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.