Kwamamaza

U Burusiya na Belarus bazindukiye mu myitozo ikaze y'intwaro kirimbuzi yo guhabya NATO

Published from Blogger Prime Android App

Mu bikorwa by’Uburusiya byo guca intege ibihugu byo mu burengerazuba kongera inkunga yo gushyigikira Ukraine, kuri uyu wa kabiri, Uburusiya na Biyelarusi batangije icyiciro cya kabiri cy’imyitozo igamije gutoza ingabo zabo gukoresha intwaro za kirimbuzi.

Mu gutangaza ibikorwa bya kirimbuzi mu kwezi gushize, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko “basubije amagambo y’ubushotoranyi n’iterabwoba bya bamwe mu bayobozi b’iburengerazuba ku bijyanye n’Uburusiya.“

Uburusiya bwagaragaje uburakari nyuma y’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron avuze ko adakuraho kohereza ingabo muri Ukraine, kandi Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba NATO bemereye Ukraine gukoresha intwaro bahawe kugira ngo bagabe ibitero ku butaka bw’Uburusiya.

Ku wa kabiri, umuvugizi wa Kremlin (Ibiro by’umukuru w’igihugu w’Uburusiya), Dmitry Peskov, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko” imyitozo nk’iyi no gukomeza kwitegura imirwano ari ngombwa bitewe n’ibyemezo by’ibikorwa byakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu Burayi ndetse n’ubushotoranyi bwabo bwa buri munsi.”

Umunyamabanga w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, Serge Shoigu, yatangarije france24 dukesha iyi nkuru ,mu ijambo rye ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri ko” iyi myitozo ari igisubizo gikwiye ku nkunga y’iburengerazuba yashyigikiye ubutegetsi bwa Kyev, uruhare rukomeye rw’ingabo za NATO mu bikorwa by’imirwano muri Ukraine ndetse n’uruhushya rukomeye rwa Kyev rwo kohereza misile ibitero ku bigo bya gisivili by’Uburusiya.” 

Yongeyeho ko iyi myitozo kandi yari imwe mu myitwarire ya Moscou ku bafatanyabikorwa ba NATO bongera ingufu mu bya gisirikare hafi y’umupaka w’Uburusiya.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’imyitozo yatangiye ku wa kabiri iyi myitozo igamije gukomeza gutegura abakozi n’ibikoresho kugira ngo ubusugire bw’ubutaka bw’ubumwe bw’Uburusiya na Biyeloarusi burindwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.