Amashuri agera kuri 618 ntiyigeze agaburira abanyeshuri 2022/2023 nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Uburezi

Published from Blogger Prime Android App

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri yo mu byiciro by’inshuke, abanza n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro 618 atagaburiye abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, ibyatumye abana bahawe amafunguro muri uwo mwaka baba 92.8% by’abanyeshuri bose.

Ubusanzwe abanyeshuri biga bataha bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu gihe ababa mu kigo bo bahafata amafunguro yose y’umunsi.

Iyi gahunda yatangiye kugera ku bana bose kuva mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 ishyirwamo ingengo y’imari y’asaga miliyari 22,1 Frw ariko mu 2022/2023 ahita agera kuri miliyari 90 Frw.

Minisitiri w’Intebe ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, tariki 5 Kamena, yatangaje ko kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri byagize uruhare mu gutuma abanyeshuri batsinda neza.

Ati “Umwana wariye neza ku ishuri, ntakore urugendo ajya kurya mu rugo cyangwa se ngo abure n’icyo arya, yiga neza. Imitsindire y’abana ku ishuri yariyongereye kubera iyo gahunda.”

Imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abanyeshuri bagaburiwe mu mwaka wa 2022/2023 biyongereye, bagera kuri 3,908,597 bavuye kuri 3,375,454 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.

Iyi raporo igaragaza ko amashuri ataragaburiye abanyeshuri ku ishuri muri uwo mwaka ari 618, mu gihe abanyeshuri bagaburiwe ari 92% mu mashuri yose muri rusange.

Mu byiciro by’amashuri yose abanyeshuri bagaburiwe ku ijanisha riri hejuru ya 90% na ho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro abanyeshuri bagaburiwe ni 74%.

Published from Blogger Prime Android App

Ubugenzuzi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwagaragaje ko hari ibigo by’amashuri bidafite ibikorwaremezo birimo ibikoni na muvelo zo gutekamo amafunguro y’abanyeshuri.

Ugendeye ku byiciro by’amashuri abanyeshuri bigamo, abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke bagaburiwe ku rugero rwa 91.8%, abo mu mashuri abanza bagaburirwa ku ijanisha rya 92.5%, ayisumbuye bo bagaburiwe ku rugero rwa 97.4% mu gihe abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo bagaburiwe ari 74.2%.

Magingo aya kandi amafunguro abanyeshuri bahabwa agurwa n’akarere ishuri riherereyemo aho kuba ishuri nk’uko byakorwaga mbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.