Kwamamaza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko igeze kure ibyo guha ibyangombwa abatujwe mu mudugudu w'ikitegererezo.

Published from Blogger Prime Android App

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko igeze kure itegurwa ry’amabwiriza yo kwegurira inzu zo mu midugudu abazitujwemo, by’umwihariko abantu baba batanze ibibanza bakazajya bahita bahabwa ibyangombwa by’inzu zabo.

Abatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi yubakwa na Leta mu turere dutandukanye barimo abatishoboye batagiraga aho bakinga umusaya, abari batuye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga n’abandi.

Aho yubakwa akenshi ni mu bibanza by’abari basanzwe bahatuye, bahita bahabwamo inzu nyuma hagatuzwamo indi miryango.

Nk’urugero, mu Murenge wa Gitega hari kubakwa inzu 688 zigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi utuzwamo abahoze batuye hafi ya Ruhurura ya Mpazi, zubatswe mu bibanza byari bituyemo imiryango itandukanye.

Mu midugudu imaze igihe yubatswe harimo abataka kudahabwa ibyangombwa by’inyubako batuyemo.

Umuyobozi Ushinzwe Ikurikirana n’Ishyirwa mu bikorwa ry’Imidugudu y’Icyitegererezo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nsabimana Vedaste, yatangaje ko basanze amabwiriza agenga ibyo kwegurira inyubako abazitujwemo agomba kuvugururwa kuko hari ibibazo adakemura.

Ati “Twararebye dusanga hari aho abaturage batari bagera kuri bwa bushobozi bwo gufata neza ya nzu 100% aha bikaba ngombwa bakongererwa igihe. Nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu twasanze ko ayo mabwiriza agomba kuvugururwa kandi turatangira kuyavugurura ubu ageze ku rwego rwo gusinywa kuko guhera muri Mutarama twari twasabye ubuyobozi bw’uturere kuba buhagaritse gutanga ibi byagombwa kugira ngo bagendere ku mabwiriza mashya.”

Bimwe mu byatumye aya mabwiriza avugururwa harimo icyiciro cy’abantu batuzwa mu midugudu ariko bagize uruhare mu kubaka ayo mazu usanga na bo bategereza kuzayegurirwa burundu hashize imyaka itanu.

Ati “Wasangaga muri ayo mabwiriza iki kintu tutari twagiteganyije. Dutange urugero ugiye nka Rweru umuturage wari usanzwe atuye, afite ubutaka uramwimuye ni ukuvuga ya nzu wamuhaye nubwo ari Leta yayubatse ariko na we hari uruhare yatanze. Muri aya mabwiriza iki kintu ntabwo cyari cyarigeze kigaragaramo.”

Yagaragaje ko inzego zitandukanye zifite mu nshingano ibyerekeye gutuza abaturage zasanze ari ngombwa kwegurira aba baturage izi nyubako bidategereje igihe kirekire.

Ati “Niba umuntu yubakiwe agize uruhare rwe atanga, ese ni ngombwa ko dutegereza ya myaka itanu? Cyangwa ahubwo dukwiye guhita tumuha ibyangombwa ako kanya? Icyo ni ikintu kimwe twarebye tugomba kuvugurura byanze bikunze.”

Iyi Minisiteri igaragaza ko amabwiriza yateguwe mbere yasaga n’areba abantu bubakiwe nta kindi kintu batanze bigatuma abayobozi bagorwa no kuyashyira mu bikorwa.

Nsabimana yagaragaje ko mu gihe gito amabwiriza mashya azaba yasinywe, abayobozi b’uturere bagatangira kuyagenderaho batanga ibyangombwa by’izi nyubako.

Minaloc igaragaza ko muri buri karere ahari imidugudu y’icyitegererezo, hashyizweho umukozi ushinzwe gukurikirana uko ikoreshwa agafasha abahatujwe kubungabunga inyubako no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bahawe.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu 87 ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

Abatuzwa mu midugudu bagize uruhare mu kuyubaka bazajya bahita bahabwa ibyangombwa by'inyubako

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.