Perezida Macron na Biden barasaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agahenge no kumvikana

Published from Blogger Prime Android App

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agahenge, ndetse ibihugu byombi bigahagarika ubufasha n’imikoranire bishinjwa kugirana n’imitwe yitwaje intwaro.

Babisabye ku wa Kane tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga imyaka 80 ishize Ingabo z’ibihugu by’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bufaransa zigabye igitero ku ngabo z’u Budage zari mu gace ka Normandy gaherereye mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Ni igitero cyabaye ku wa 6 Kamena 1944, kikaba gifatwa nk’itangiriro ryo kubohoza igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Burayi cyari cyarigaruwe n’aba-Nazis mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Mu gihe cyo kwibuka uriya munsi uzwi nka D-Day, ba Perezida Macron na Biden batanze ubutumwa buhuriweho bwerekeye gahunda n’ibyifuzo bafite igamije gutuma ibice bitandukanye by’Isi birimo intambara bibonekamo amahoro.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka ibiri n’igice burimo intambara y’ingabo za leta y’iki gihugu n’umutwe wa M23 buri mu duce bakomojeho.

Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo rwafashije uriya mutwe kongera kubura imirwano; gusa na rwo rukayishinja kuba ikorana n’umutwe wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Imikoranire y’ibihugu byombi yemejwe na raporo zitandukanye z’impuguke za Loni, n’ubwo u Rwanda rwo rwakunze kwamagana ibivugwa ko rufasha M23.

Ba Perezida Macron na Biden mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe uri hagati y’u Rwanda na RDC, basabye buri gihugu guhagarika ubufasha gishinjwa guha umutwe bivugwa ko bikorana na yo.

Itangazo rya Perezidansi ya Amerika rivuga ko "U Bufaransa na Leta Zunze birahamagarira abarwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bose guhita bahagarika imirwano, u Rwanda rugahagarika gutera inkunga M23, hanyuma RDC na yo igahagarika imikoranire iyo ari yo yose ifitanye na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro".

Abakuru b’ibihugu byombi kandi basabye impande zihanganye kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Macron na Biden kandi bagaragaje ko bakomeje gushyigikira imbaraga za dipolomasi zikomeje gushyirwa mu gucubya umwuka mubi w’u Rwanda na RDC ku rwego rw’akarere ibihugu byombi biherereyemo, bashima by’umwihariko Perezida João Lourenço wa Angola ukomeje gukora iyo byabaga ngo ahurize ibihugu byombi mu biganiro.

Basabye kandi ibihugu byombi "gucubya umwuka mubi no kurinda abaturage b’abasivile", ikindi bakajya"mu biganiro byubaka" byaganisha ku mwanzuro uganisha ku mahoro arambye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.