Rubavu: Abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barasingiza ibikorwaremezo bagejejweho

Published from Blogger Prime Android App

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakoresheje amagare, barishimira ko bubakiwe umuhanda uborohereza mu kazi kabo, ibyateje imbere ubuhahirane no kudahezwa mu bikorwa bibyara inyungu.

Ni umuhanda wubatswe muri ako Karere ka Rubavu ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA).

Abafite ubumuga bakora ubucuruzi nyambukuranyamupaka hakoreshejwe amagare bavuga ko uyu muhanda wihariye, wabafashije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE dukesha iyo nkuru, bavuga ko hari hasanzwe imihanda mibi, ku buryo hari inzitizi mu gusunika amagare kubera uburemere bw’imizigo no kubisikana n’ibindi binyabiziga.

Uwitwa Bakunzi ukomoka muri RD Congo ariko akaba akorera ubucuruzi bwe i Gisenyi n’i Goma, avuga ko ubu batagihura n’impanuka nka mbere.

Ati “Wasangaga amabuye atobora amapine yacu ubundi ugasanga tugongana n’abandi bafite ibinyabiziga. Turasaba ko abakoze iyi mihanda bakomeza bakagera na kure kuko abafite ubumuga bab hose.”

Mukankundiye Gaudance nawe avuga ko mbere kubera ko ibinyabiziga byose byanyuraga hamwe bagendaga bagongana ariko ubu byakemutse.

Ati “Iyi mihanda yaradufashije ubu tugenda tutabyigana n’ibindi binyabiziga mbere byari bitubangamiye harimo akavuyo n’akajagari tugenda tugongana ariko ubu turagenda neza nta kibazo.”

Murekatete Josue nawe ati “Urujya n’uruza rwariyongereye ndetse n’isuku irazamuka, muri rusange imikorere iri ku rwego rwiza ugereranyije na mbere hatarubakwa uyu muhanda.”

Published from Blogger Prime Android App

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uyu muhanda ari igisubizo ku bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati “Wari umuhanda utaroroherezaga abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane abafite ubumuga bakoresha amagare, kuko gusunika igare ryikoreye ibintu byinshi mu muhanda w’amakoro byabaga bigoye.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Enabel babashije kububakira umuhanda ujyanye n’igihe w’ibirometoro bisaga bitatu.

Ati “Ukaba ari n’umwihariko wo kwita no guteganyiriza abafite ubumuga mu iterambere ryabo.”

Ku bufatanye na Enabel, mu Karere ka Rubavu hubatswe imihanda mu byiciro bitatu irimo uwo ku Gakiriro mu Mujyi rwagati, uhuza Imirenge ya Rubavu na Gisenyi n’uwerekeza kuri Petite Barière.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.