Minisiteri y'Uburezi yatumije Abapadiri bashinzwe uburezi Gatulika mu nama yabahuje n'ibigo bya leta mu butezi



Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’Ubunyamabanga bw’Abepiskopi bushinzwe amashuri Gatolika mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo kurinda ubuzima bw’abana ku mashuri.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri,Irere Claudette, Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati , Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, na Solange Uwamahoro uhagarariye RTB. 

Ku ruhande rwa Kiliziya iyi nama yitabiriwe n’Umunyamabanga ushinzwe uburezi Gatolika, Padiri Lambert Dusinguzimana aho yari kumwe n’abapadiri bashinzwe uburezi muri Diyosezi zose.

Iyi nama yabaye igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hirindwe impfu z’abanyeshuri zimaze iminsi zivugwa hirya no hino mu bigo by’amashuri.

Ibigo byagarutsweho byagiye bipfiramo abanyeshuri mu buryo budasobanutse havuzwe ibyagaragaye muri Seminari Nto ya Zaza mu Karere ka Ngoma, Urupfu rw’umuseminari wo ku Rwesero n’urupfu rw’umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux, hari n’undi munyeshuri wapfiriye mu kigo cya Ecole des Sciences de Musanze.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard yabasabye ko bagomba kumara impungenge ababyeyi bagatanga uburere bwiza n’ikinyabupfura harindwa ubuzima bw’abo barera.

Bamwe bagiye bavuga ko hari amakosa ababyeyi babakorera yo kudatanga amakuru y’ubuzima bw’abana babo rimwe na rimwe ugasanga ngo hari aho baba bahisha ibibazo bafite kugira ngo badahabwa akato.

Ku rundi ruhande ariko byagaragajwe ko hari aho usanga muri ibi bigo batinda gufata icyemezo cyo kujyana umwana kwa muganga bavugako baba birwaje bashaka gusohoka mu kigo.

Hanagaragajwe n’ikibazo cy’abakozi bashinzwe infirimeri bafite ubumenyi buke bwo kubafasha n’ubuke bw’abakozi mu bigo by’amashuri bigatuma gutega amatwi abanyeshuri bikorwa gake. Ikibazo cyo gutanga ibihano bibabaza umubiri no guha ububasha abanyeshuri bwo guhana bagenzi babo.

Minisitiri Twagirayezu, yasabye ko ibi byose bigomba guhagarara avuga ko ari byiza guha abana uburere n’ikinyabupfura, ariko kandi bikaba bikwiye gukorwa hirindwa gukabya,

Ati:"Niba hari igitsure gishobora gutuma umwana apfa, icyo gitsure tugomba kukigabanya."

Minisitiri yanaboneyeho no kwibutsa abashinzwe uburezi ko bibabaje kuba umubyeyi yazana umwana ari muzima agataha yapfuye, avuga ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba kugira ngo ibintu nk’ibi byirindwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.