Héritier Nzinga Luvumbu yisinyiye amasezerano Vita Club



Héritier Nzinga Luvumbu wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko.

Yasinye aya masezerano nyuma yo gusoza ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu mezi yashize ubwo yavigangaga mu bikorwa bya Politiki kandi bitemewe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena ni bwo Vita Club yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 31 wari umaze amezi atanu akorera imyitozo muri yo, kera kabaye yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Vita Club.



Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.

Ni ibikorwa yakoze ku mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ubwo Héritier Luvumbu yatsinze igitego ku munota wa 52 w’umukino, acyishimira apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga, aho iki gikorwa cyo gupfuka ku munwa ni ikimenyetso cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bw’ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.