Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yaguze icyo atangaza ku nsinzi y'Amavubi
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko intsinzi Ikipe y’Igihugu ikomeje kubona bizayifasha kureshya abakinnyi bashya.Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki 12 Kamena 2024, ubwo yakiraga Ikipe y’Igihugu ikibutse muri Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi amaze igihe atangiye politiki nshya yo gushaka abakinnyi bafite aho bahuriye n’u Rwanda bakaba baza gukinira Ikipe y’Igihugu ariko igahura n’inzitizi z’uko benshi bayibenga cyangwa se bagatinda kumva ubwo busabe.
Munyantwali avuga ko intsinzi zisukiranya Ikipe y’Igihugu ikomeje kubona bizoroshya ibiganiro byo kureshya abo bakinnyi.
Ati “Cyane ntabwo nabishidikanyaho. Urumva kubwira umuntu ngo aze asanga ikipe ihagaze neza, ibikorwaremezo bimeze neza bituma n’umwe wumva ataza kubera ikibuga kibi avuga ngo kizamvuna. Izi ntsinzi zisukiranya zizatera abakinnyi benshi kuza.”
Yakomeje agira ati “Intsinzi ikurura abantu benshi guhera ku mukinnyi, abana bato bazakina umupira no kugera ku mufana.”
Uyu muyobozi nubwo yanze gutangaza agahimbazamusyi kazahabwa iyi kipe yavuze ko ibintu byose mu Ikipe y’Igihugu byazamuwe mu rwego rwo kuyitegura neza.
Ati “Byose byarazamutse ntabwo njya mu mibare kuko irahinduka. Nibyo tubwira n’abakinnyi ko bizakomeza kuzamuka kuko hari n’igihe byikuba kabiri utabitekerezaga.”
Munyantwali yakomeje avuga ko nubwo agahimbazamusyi ari ingenzi ariko mbere na mbere haba hakenewe umutima wo gukinira igihugu.
Ati “Icya mbere ni umutima, gukunda igihugu no kugira ishyaka kuko ari ugutanga ntabwo twabona ibyo duhaye abakinnyi bacu.”
Kuva yahabwa gutoza Ikipe y’Igihugu mu Ugushyingo 2023, Umutoza Frank Spittler akomeje kwitwara neza, aho bamwe batangiye no gusaba ko yakongererwa amasezerano.
Icyakora Perezida wa FERWAFA yavuze ko hakiri kare kuba batangira ibiganiro byo kongera amasezerano gusa ahamya ko ari umutoza utanga icyizere.
Ati “Ni umutoza mushya ariko aratanga icyizere gusa ku bijyanye n’amasezerano haracyari kare ubwo igihe ni kirangira abantu bazareba uko yitwaye. Ibiganiro ni bibaho muzabimenya.”
Umunsi wa kane mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wasize u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Benin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria ikagira atatu mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.
Ikipe y’Igihugu izongera gukina iyi mikino muri Werurwe 2025 ubwo izaba yakira Nigeria na Lesotho kuri Stade Amahoro.
No comments