Meteo Rwanda iratangaza ko iyi mpeshyi izagira ubushyuhe bwisumbuye kubwari busanzwe, arisaba kwitwararika
Abaturarwanda bategujwe ko muri iyi mpeshyi ya 2024, igipimo cy’ubushyuhe kizagera kuri Degree 32. Ni ibyatangajwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda).
Iki kigo cyateguje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32.
Meteo yagiriye inama aborozi ko bakwiye guhunika ibiryo by’amatungo, abahinzi bakabungabunga umusaruro wabo mu rwego rwo kwirinda ko byakwangirika. Iki kigo kandi cyavuze ko hateganyijwe igabanuka ry’amazi mu butaka, mu migezi n’inzuzi.
Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe muri iyi mpeshyi buri hagati ya dogere Celsius 10 na 18 mu gihugu bukaba buri hejuru y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’Impeshyi. Ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’impeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 16.
Muri gicurasi Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri yasabye aborozi kwitegura kugaburira inka n’andi matungo mu gihe cy’impeshyi bita cyane cyane ku kubika ubwatsi, kororera mu biraro, kwita ku isuku n’ubuvuzi bw’amatungo yabo no gushakira amatungo amazi ahagije.
No comments