Abagore bakimara kubyara bagira agahinda kenshi kurusha abandi nk'uko bigaragazwa na Solidaris

Published from Blogger Prime Android App
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ababiligi cyita ku buzima, Solidaris, bugaragaza ko abantu bakimara kubyara ari bo benshi bibasirwa n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi, biturutse ku mpamvu zo kubura ubufasha muri icyo gihe.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hasesengurwa imibare y’abafashe imiti ya ’antidepressants’ Ikigo Solidaris cyatanze, bigaragara ko ababyeyi baba ab’abagore ndetse n’abagabo bakimara kubyara ari bo benshi bakoresheje cyane iyo miti cyane cyane mu 2023.

Mu byo bwagaragaje ni uko abagore ari bo benshi bibasirwa n’agahinda gakabije bakimara kubyara (postnatal depression), ndetse akaba ari bo benshi bafashe imiti ku kigero cya 4.7% ugereranyije n’abandi bagore muri rusange kuko bo bayifashe ku kigero cya 2.9%.

Ni mu gihe n’abagabo bafite abagore bakimara kubyara na bo bafashe iyo miti ku kigero cyo hejuru cya 2.7%, ugereranyije n’uko byagenze kuri bagenzi babo muri rusange bari ku kigero cya 2.1%.

Ikigo Solidaris kandi cyagaragaje ko abagore babyara batabana n’abagabo ari bo benshi bafashe iyo miti ugereranyije n’abandi, ndetse n’ababyeyi bakiri bato mu myaka.

Iki kigo kigaragaza ko bigirwamo uruhare n’uko ari bo benshi babura ubufasha bw’ibanze bakimara kubyara.

Ikindi cyiciro cy’ababyeyi bibasirwa n’agahinda gakabije cyane ni ababyaye babazwe, ndetse n’abafite abana bavukanye ibibazo by’ubuzima. Abandi ni abo usanga bakorerwa ihohoterwa mu buryo bumwe cyangwa se ubundi iyo bari mu miryango yabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagabo bafite amikoro make usanga ari bo benshi bibasirwa n’agahinda gakabije iyo abagore babo bakimara kubyara, ndetse bakaba bari mu cyiciro cyafashe imiti myinshi ya antidepressants yatanzwe n’Ikigo Solidaris cyakoze ubu bushakashatsi.

Mu byo iki kigo cyagaragaje ko bikwiye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse ni uko mu bantu 70% bafataga imiti y’agahinda gakabije mbere yo gutwita, barekera aho kuyifata mu gihe cy’umwaka bamaze kubyara.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.