Ojera Joackiam yanyomoje amakuru avuga ko yageze i Kigali aje gukinira Police FC
Muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku isi, mu Rwanda isoko ryashyushye aho amakipe akomeye yatangiye kuvugwamo abakinnyi bakomeye.
Nyuma y’uko basinyishije rutahizamu Ani Elijah wa Bugesera, mu ikipe ya Police FC havuzwemo undi mukinnyi wakiniye ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo agiye gukina hanze y’u Rwanda.
Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko Umugande Ojera Joackiam wahoze mu kipe ya Rayon Sports ko yaba yaramaze kurangizanya n’ikipe ya Police FC iri kwitegura gusohokera u Rwanda mu mukino nyafurika ya CAF Confideration Cup.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hasohotse amakuru yemeza ko uyu mukinnyi yageze mu Rwanda ndetse ko nta gihindutse yagombaga gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi ba Police FC yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Nyuma y’uko aya makuru asakaye mu Banyarwanda, uyu musore yaje kuyanyomoza yemeza ko atigeza aza mu Rwanda ndetse ko agifite akazi kenshi ko gusoza mu Misiri mu ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC.
Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye.
Aganira na Kigali Today yagize ati "Ibyo ntabwo ari byo, ndi i Cairo ubu, wowe urabona ndi i Kigali? Nk’uko nabivuze mbere mfite imikino 12 isigaye muri shampiyona, nyuma yaho nzareba ikizakurikira. Ntabwo nakubwira ahazaza hanjye ubu."
Kubijyanye no kuba yaramaze kurangizanya na Police FC, Ojera Joackiam yavuze ko abayobozi ba Police FC ari inshuti ze ndetse anongeraho ko iyi kipe bivugwa ko imwifuza, kuva ku munsi wa mbere bari abafana be cyangwa bamwishimiraga ariko atazi uko bimeze ubu.
No comments