Mahmoud Ahmadinejad wahoze ayobora Iran ntiyagaragaye ku rutonde rw'abamerewe kwiyamamaza

Published from Blogger Prime Android App

Mahmoud Ahmadinejad wahoze ayobora Iran ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakandida batandatu bazakurwamo utorerwa kuyobora icyo gihugu nyuma y’urupfu rwa Ebrahim Raisi wahoze ari Perezida.

Amatora yo gusimbura Raisi waguye mu mpanuka, ateganyijwe tariki 28 Kamena 2024.

Inama nkuru izwi nka Guardian Council yanze kwemeza kandidatire ya Ahmadinejad wayoboye Iran guhera mu 2005 kugeza mu 2013.

Mu bemejwe nta mugore urimo cyangwa se umuntu ukomeye mu batavuga rumwe na Leta.

Abakandida bemejwe ni Mohammed Bagher Qalibaf w’imyaka 62, wahoze ari Meya w’umujyi wa Tehran akaba ari na we uhabwa amahirwe.

Abandi bemejwe ni Saeed Jalili, Ali Reza Zakani, Mostafa Pourmohammadi, Amirhossein Ghazizadeh Hashem na Masoud Pezeshkian.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.