Kwamamaza

Karongi: Mu isantere ya Bupfune haravugwa itsinda ry'abagizi ba nabi bihaye n'akazina kabaranga!

Published from Blogger Prime Android App

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi basaba ko bakizwa insoresore zashinze agatsiko k’abagizi ba nabi wiyita "Abametere".

Aba baturage bashinza abagize uyu mutwe kubakubita, bakabakomeretsa ndetse no kubazengereza dorw ko babajujubije ku buryo urengeje saa moya z’umugoroba atarava mu nzira ashaka abamuherekeza.

Ako gatsiko abakagize, ibikorwa byabo bibi babikorera mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu i santere y’ubucuruzi ya Bupfune.

Aka gatsiko kandi kiganjemo insoresore zigize ibiharamagara, zihora zifungwa zigafungurwa dore ko mu kigo gitwarwamo abantu by’igihe gito, Transit Center ya Tongati nta n'umwe utaragikandagiramo, abandi banyuze ku Kirwa cya Iwawa barahagororerwa ariko bameze nk’abatarigeze bahinduka.

BWIZA dukesha iyi nkuru, ivuga ko abaturage bose icyo bavuga ari uko aka gatsiko kataramara amezi atatu gashinzwe, ariko ngo abo umaze kwambura ntibabarika.

Mu byo abaturage bambuwe harimo telefone, imashini zogosha ndetse n'amafaranga. Gusa ngo si ibyo gusa kuko ibyo ufite byose barabikwambura

Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko ntawizeye umutekano we ku buryo yatanga amakuru mu buryo bw’amashusho ni amajwi, kubera ko bose bamaze kubikwamo ubwoba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saina yatangaje ko ikibazo cy’izi nsoresore bakizi, ndetse barimo kukivugutira umuti.

Ati "Si abo mu Bupfune gusa, kuko harimo n’abo mu Kayenzi, aba bose ababahagarariye urutonde rwabo twarushyikirije Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa kane kugira ngo tubafate bajye kugororwa."

Akomeza avuga ko iby’aba biyita Abametere atabizi, gusa ko abateza umutekano muke bose nta mwanya bakwiriye gukomeza guhabwa muri Sosiyete nyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi, aherutse gutangariza ko Polisi izi ko "mu Rwanda nta mutwe uhari w’abagizi ba nabi, bitwa izina rizwi."

SP. Karekezi avuga ko Polisi iyo itabajwe itabara, bityo akibutsa abaturage ko guhererekanya amakuru bifasha ibibikorwa bitandukanye bya polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego.

Icyo gihe yavuze ko iyo amakuru atanzwe habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura, bagashikirizwa Ubugenzacyaha.

Imirenge ya Bwishyura na Rubengera muri aka karere, abayituye ni kenshi bavuga ko bazengerezwa n’abagizi ba nabi ba bakomeretsa, ariko bajyanwa mu bigo ngororamuco ntibatindeyo, ariyo mpamvu abenshi bahisemo kujya bamburwa bakabiceceka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.