Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23 yatangarije impunzi z'Abanye-Congo ko bagiye gucyurwa vuba!
Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yateguje Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere ko bazataha vuba.
Nangaa, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 29 Kamena 2024 yagaragaje ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwahungabanyije umutekano w’uburasirazuba bwa RDC; bigira ingaruka zirimo impfu n’ubuhunzi bw’abaturage bagera kuri miliyoni zirindwi.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubwicanyi bukorwa n’ingabo za RDC ndetse n’abafatanyabikorwa bazo barimo imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi, ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’abacancuro.
Mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC, Nangaa yasabye Abanye-Congo bahungiye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo gusubira mu ngo zabo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe, kuko ari ho hatekanye.
Nangaa yasobanuye ko aba Banye-Congo nibaguma mu nkambi zikikije uyu mujyi, ihuriro rya Leta rizakomeza kubagira ingabo ibakingira mu gihe cy’imirwano; abagaragariza ko iyi myitwarire ishobora gushyira ubuzima bwabo mu byago.
Yagaragaje ko Tshisekedi ari umwanzi w’igihugu kuko ngo yarakigambaniye, ashaka kugicamo ibice atibagiwe n’akarere k’ibiyaga bigari kose. Yavuze ko umwanzuro AFC yafashe ari ugukomeza intambara mu bwitange bwose, kugeza ubwo izamukura ku butegetsi.
Umuhuzabikorwa wa AFC ahamya ko mu gisirikare cya RDC n’igipolisi, hari abakomeje guteshwa agaciro. Yabahamagariye kwiyunga ku ngabo zabo kugira ngo bifatanye mu rugamba rwo kubohora iki gihugu cyahungabanye mu mpande zose.
Mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 100, zirimo izihamaze imyaka irenga 20. Ari zo, iziri muri Uganda, mu Burundi na Tanzania, Nangaa yaziteguje ko vuba AFC izazicyura, zisubire kuri gakondo.
Ati “Kuri bene wacu bahungiye mu Rwanda, Uganda, mu Burundi na Tanzania, mukomere kuko tugiye gufata icyemezo cyo kubacyura. Vuba, muzagaruka kuri gakondo yanyu, ku mubyeyi uzabitaho n’urukundo.”
Nangaa asohoye iri tangazo mbere y’uko kuri uyu wa 30 Kamena 2024 RDC yizihiza imyaka 64 imaze ibonye ubwigenge. Ni nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Kanyabayonga ko muri teritwari ya Lubero, gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
No comments