Umutwe wa Hezbollah warashe ibisasu bya Rocket byinshi kuri Israel mu buryo bwo kwihorera
Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban warashe ibisasu byinshi bya roketi mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo kwihorera igitero cyahitanye umwe mu bayobozi bakuru bayo.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Kamena, ingabo z’igihugu cya Israel (IDF) zabaze byibuze ibisasu birenga 200 byambutse umupaka. Bimwe byateje inkongi y’umuriro, ariko nta muntu byahitanye.
Biravugwa ko ari ubwa mbere Hezbollah yarashe roketi nyinshi muri Israel mu munsi umwe kuva amakimbirane yambukiranya imipaka yatangira amezi umunani ashize, mu rwego rwo kwihorera ku gitero cya Israel cyahitanye komanda w’ingabo za yo.
Bije mu gihe umuyobozi mukuru wa Hezbollah yiyemeje ko uyu mutwe ushyigikiwe na Iran uzongera ubukana, imbaraga ndetse n’ingano y’ibitero byawo nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gushyingura Taleb Sami Abdullah, umuyobozi w’ingabo wiciwe mu gitero cy’indege mu majyepfo ya Liban mu ijoro ryo ku wa Kabiri.
Habayeho guhererekanya ibisasu ku mupaka wa Israel na Liban hafi buri munsi kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas muri Gaza ku itariki ya 7 Ukwakira.
Hezbollah yavuze ko ibikora mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamas w’Abanya Palesitine.
Byombi bifatwa nk’imitwe y’iterabwoba na Israel, u Bwongereza ndetse n’ibindi bihugu.
Muri Liban hapfuye abantu barenga 375, barimo nibura abasivili 88 nk’uko abayobozi ba Liban na Loni babitangaza, mu gihe ingabo za Israel zivuga ko muri Israel hapfuye abasirikare 18 n’abasivili 10 muri uko kurasanaho.
Amakimbirane kandi yavanye mu byabo abantu ibihumbi mirongo batuye mu turere tw’imipaka yo mu majyaruguru ya Israel no mu majyepfo ya Liban.
No comments