Abafite inzozi zo gutura ku kwezi, ubushakashatsi bwagaragaje imbogamizi zibuza kuhatura

Published from Blogger Prime Android App

Abashakashatsi bakomeje kugaragaza impungenge z’uko ivumbi ryo ku Kwezi rishobora kuzatambamira imishinga yiga uko abantu bazahatuzwa mu myaka iri imbere, kuko imiterere yaryo ishobora guteza ibyago ku byogajuru n’abajya kuhakorera inyigo.

Ababaheruka kujya ku Kwezi muri Appollo 17 bamaze iminsi itatu bahagenda, ariko bagarutse ibyo bari bambaye byose byuzuyeho ivumbi, ku buryo ryabageze no mu bihaha. Gusa ku bw’amahirwe ntawe ryateye uburwayi, ndetse n’icyogajuru cyabagaruye amahoro.

Guhera ubwo mu Ukuboza 1972 kugeza ubu, impungenge z’ibibazo iryo vumbi ryateza ntizigeze zihagarara. Icyakora uburemere zahabwaga bwari buto nk’uko inyigo iherutse gukorwa yabigaragaje.

Phillip Metzger wahoze akorera Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, ni we wakoze ubwo bushakashatsi. Ubu ni umwarimu muri Kaminuza ya Central Florida.

Agaragaza ko ibibazo ivumbi ryo ku Kwezi rizateza ku bushakashatsi buhakorerwa birenze kure ibyo NASA yatekerezaga mu bihe byahise.

Metzger yifashishije amakuru ajyanye n’umushinga wiswe Apollo 16 wo kohereza abashakashatsi ku Kwezi muri Mata 1972, yerekanye ko ikintu gitoya gikandagiye ku kwezi kihakura toni 24 z’ivumbi. Ni umubare ukubye inshuro ziri hagati y’enye n’icumi ugereranyije n’ibyo NASA yari yagereranyije mu myaka yashize.

Kuba Ukwezi gufite ikirere (atmosphere) gito bituma ivumbi ritumurwa n’icyogajuru iyo gihaguruka rigera muri kilometero zibarirwa mu bihumbi amagana.

Ubwo bushakashatsi bwatumye hongera kwibazwa uko imishinga nka Starship izajya yohereza ku Kwezi ibyogajuru binini cyane ugereranyije n’ibyakoreshwaga muri Apollo izakorwa, kuko bugaragaza ko uko icyogajuru kizaba ari kinini, bizatuma kizana ivumbi ryinshi.

Bitandukanye no ku Isi aho umwuka utuma ivumbi riva aho ryafashe, ku Kwezi nta mwuka uhaba. Ibyo bivuze ko icyo ivumbi ryaho rifasheho ritakivaho.

Abashakashatsi bemeza ko hari ibintu byagiye biva mu isanzure bikagwa ku Kwezi bikahashwanyagurikira. Kuba ivumbi ryaho ridatumuka, ngo bituma utuvungukira tw’ibyo bintu dukomeza kwivanga naryo, ku buryo ikintu rifasheho ibinyabutabire byatwo byacyangiza.

Aho ni ho bahera bavuga ko hari ibyago by’uko icyogajuru cyazangirikira ku Kwezi ntikibashe kuvayo.

Icyakora ngo hubatswe ahantu hakomeye ibyogajuru bizajya bigwa bikanahagurukira ku Kwezi, hagashyirwa n’inkuta zihazengurutse ku buryo ivumbi rihagera ryaba ari rike cyane, ibi byago byaba bigabanutseho.

Ibyogajuru bigendesha amapine ku Kwezi, ngo byagombye kujya byambikwa utuntu dutuma ivumbi ridafata mu mapine yabyo, naho ahandi hagatwikirwa ibintu bituma ivumbi ritagera ku bice nyirizina by’icyogajuru.

Ku bufatanye na NASA, Sosiyete ya Space X y’umuherwe Elon Musk iri mu mushinga wiswe Starship wo kuzajya ukora ingendo zijya n’iziva ku Kwezi, nk’uko watega indege ukajya mu mahanga, ikongera ikakugarura. Ni umushinga uhabwa amahirwe yo kuba watanze icyizere cy’uko izo ngendo zishoboka bitarenze mu 2026.

Uretse izo ngendo, abashakashatsi barakora ubutitsa ngo barebe uko bahangana n’inzitizi zigihari babona ko zatuma kuba abantu batura ku Kwezi bigorana, cyane ko bamaze kwemeza ko kuhaba bishoboka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.