Kenya: Umuvugizi wa Guverinoma arasaba abigaragambya kwicara bakaganira aho guhindura igihugu nka Misiri!



Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ubu aravuga ko hari ibihugu by’amahanga bishobora kuba biri inyuma y’imyigaragambyo yamagana umushinga w’itegeko ry’imari uri kwamaganwa n’urubyiruko rwo muri Kenya.

Mu kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star, Mwaura yavuze ko mu gihe hari impungenge nyazo zigaragara, hashobora kuba hari izindi mpamvu za politiki ziri gutera iyo myigaragambyo.

"Rubyiruko ndabinginze munyumve, nateze amatwi kandi hari abantu b’ukuri kandi ni benshi ariko hariho itsinda muri bo iyo ndebye kure, hashobora kuba harimo ukuboko kw’amahanga muri iki kibazo cyose".

Mwaura yasobanuye ko Perezida William Ruto yakomeje gushikama mu bikorwa bye mpuzamahanga kandi ko ashobora kuba yaravuze amagambo abandi bantu batishimiye.

Yavuze ko bimwe muri ibyo bibazo birimo amagambo aherutse kuvuga mu nama y’amahoro ya Ukraine yabereye mu Busuwisi aho yahamagariye u Burusiya guhagarika ibitero byayo kuri Ukraine.

Mwaura yavuze ko gukomeza kwa Ruto guhamagarira impinduka mu bijyanye n’iby’imari ku Isi kugira ngo bijyane n’ibyo Afurika ikeneye, bishobora nabyo kuba ikibazo ikintu benshi batakunda.

"Perezida wacu yavuze ibintu byinshi ku rwego mpuzamahanga harimo n’imihindagurikire y’ikirere. Yahamagariye Afurika yose kwishyira hamwe kandi wenda abantu bamwe ntibabyishimiye", uyu ni Mwaura ukomeza.

Akomeza agira ati "Ejobundi yavuze ku gitero cy’u Burusiya n’uburyo cyabujije Kenya kubona ibinyampeke n’ingano, abantu bamwe ntibabyishimiye. Yahamagariye impinduka mu miterere y’iby’imari badashaka ko dusohoka muri ubwo bucakara, "

Umuvugizi wa Guverinoma yahamagariye urubyiruko rwo muri Kenya kwitondera ibikorwa bakora.

Yashimangiye ko bifuza kugira igihugu gikomeye kandi ko ibyo byagerwaho ari uko bafatanyije na guverinoma.

Ati "Turashaka igihugu gikomeye kandi ntidushobora guhungabanya iki gihugu nko muri Libya cyangwa nka Arab Spring mu Misiri. Reka ntidufate icyo cyerekezo kuko tudashobora kuganira. Niba koko dushaka kuganira, reka twicare tuganire."

Mu cyumweru gishize, urubyiruko rwo muri Kenya (Bakunze kwita muri iyi minsi Generation Z) rwakoze imyigaragambyo mu gihugu hose kubera umushinga w’itegeko ry’imari, 2024 rusaba ko ritakwemezwa, kubera imisoro bafata nk’ibihano ku Banyakenya.

Ku wa Kabiri, imyigaragambyo yatangiriye i Nairobi n’i Mombasa. Ku wa Kane, utundi turere dutandukanye tw’igihugu natwo twinjiye mu myigaragambyo harimo Kisii, Kisumu, Nakuru, Nyeri, Nanyuki, n’ahandi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.