Amabwiriza agenga uko kwiyamamaza mu Mujyi wa Kigali bigomba kugenda!



Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza agenga abikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, bimwe mu byagarutsweho harimo no kuba abakandida batemerewe kurenza amapoto yo ku muhanda ijana mu gihe bari kumanika ibirango bibamamaza .

Iri tangazo ryagiye ahabona ku mugoroba wa tariki 21 Kamena 2024, rivuga ko hashingiwe ku mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agena uko imitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza, Umujyi wa Kigali utanga uburenganzira bungana mu kwiyamamaza, igihe hakoreshwa uburyo n’ibikorwa rusange.

Mu rwego rwo gusaranganya ahemerewe kwiyamamarizwa, Umujyi wa Kigali wibukije abahatana mu matora ko bagomba kujya basaba uburenganzira hakiri kare. By’umwihariko ku mapoto bavuga ko umukandida wigenga, cyangwa umutwe wa politiki bemerewe gushyira ibirango byamamaza ku mapoto atarenze 100. Umukandida azajya abanza yerekane aho amapoto yifuza aherereye, ariko Umujyi wa Kigali ukazashingira ku bindi bikorwa bihari, ndetse n’aho abasabye mbere baherereye bityo bakagenera usaba aho amapoto azamamazaho aherereye.

Hanatangajwe ko abakandida bigenga cyangwa ab’imitwe ya politiki bazajya bashaka gushyira ibirango bibamamaza ku mazu y’ubucuruzi, cyangwa se ahandi hantu hari igikorwa kitagamije inyungu rusange, basabwa kujya bakurikiza amasezerano bagiranye na ba nyir’ibikorwa biyamamarijeho.

Ku bijyanye na za site zo kwiyamamarizaho, Umujyi wa Kigali watangaje ko umukandida azajya amenyesha ubuyobozi by’uyu mujyi mbere y’amasaha 48, ikindi kandi site igomba kuba yujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Iri tangazo ryasobanuye ko nta bikorwa byo kwiyamamaza bibiri bishobora kubera mu kagari kamwe, ngo nubwo abakandida basaba site icyarimwe uwayisabye mbere niwe uzajya ayihabwa hanyuma undi asabe ahandi.

Umujyi wa Kigali wanamenyesheje abakandida b’igenga cyangwa ab’imitwe ya politiki ko bagomba no kwita ku isuku y’aho ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye.

Mu gihugu hose ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora byatangiye ku wa 22 Kamena bikazarangira tariki 13 Nyakanga 2024. Ni mu gihe abanyarwanda bose bujuje ibyangombwa biteguye kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose hanyuma bakihitiramo uwo babona ubikwiye.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.