Gakenke: Impanuka y'imodoka nini itwara abagenzi yasize batatu bakomeretse bajyanwa mu bitaro.




Imodoka ya Bus itwara abagenzi yo mu bwoko bwa YUTONG ifite Pulake RAH 276 D, yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka igonga igiti.

Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2024 ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa, Ibera mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Kivuruga mu kagari ka Gasiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko hakomeretse abantu batatu mu bari muri iyo modoka, ati: “Yagonze igiti kiri hakurya y’umuhanda, hakomereka batatu mu bagenzi bari muri iyo modoka, bajyanwa na Ambulance mu bitaro bya Ruhengeri”.

Abo bakomeretse, ni Niyitegeka Jean Baptiste w’imyaka 33 wakomeretse ku mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w’imyaka 21 wakomeretse ku kuboko na Berwa Dela Joe Ines w’imyaka 21 wakomeretse mu maso.

SP Mwiseneza yavuze ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.