Ikipe y’igihugu ya Craoatia yasuye papa Francis i Vatikani

Published from Blogger Prime Android App

Ikipe y’igihugu ya Craoatia yasuye papa Francis i Vatikani mbere y’uko imikino ya EURO 2024 aho yabasabiye imigisha itangwa n’uwiteka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ryateguye urugendo aho ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Lucas Vasquez ukinira Real Madrid, Josko Gvardiol ukinira ikipe ya Manchester City, n’abandi bakinnyi benshi bakomeye basuye ingoro ya Papa ibarizwa mu mujyi wa Vatican.

Bayobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Croatia Zlatco Dalic, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Croatia bakiriwe na Papa Francis.

Papa Francis yabanje kubashimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iyi kipe yagezeho mu bihe byashize harimo uburyo bitwaye neza mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka wa 2022 muri Qatar, aho iyi kipe yasoje iki gikombe iri ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe y’igihugu ya Croatia yageneye impano Papa Francis y’umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia, wari wanditseho Franjo banamuha umupira udasanzwe wo gukina.

Papa Francis yasoje asengera ndetse anasabira amahirwe n’imigisha ituruka ku Mana ikipe y’igihugu ya Croatia mbere yo gukina imikino ya EURO 2024 izatangira kuri uyu wa 14 Kamena, abasabira ko bazaba aba mbere cyangwa aba kabiri.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.