Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rurihanangiriza abahanzi baririmba indirimbo zuzuye ibitutsi
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yihanangirije abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi, abasaba gukora ibihangano bitabahanganisha n’amategeko.
Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuyogoza rubanda.
Ati “Muri ino minsi haragaragara abahanzi bamwe bahanga ibihangano birimo ibitutsi […] biteye ubwoba biteye isoni, bageze n’aho batuka umubyeyi w’umuntu. Hari indirimbo wumva ukibaza ngo ariko uyu yaririmbye ibi yanyoye ibiki?”
Dr. Murangira yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwihanangiriza abahanzi bahanga ibihangano birimo ibikorwa bigize ibyaha.
Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, noneho haje abahanga batuka abantu bagatuka ababyeyi.”
Umuvugizi wa RIB yaburiye abahanzi abasaba gutandukana n’ibihangano bibaganisha ku byaha kuko batazigera babyihanganira.
Ati “Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.”
Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri iyi minsi impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bijujutira indirimbo ‘Sinabyaye’ Zeotrap aherutse gukora atuka anandagaza abahanzi babarizwa muri Trapish.
Abajijwe niba ubu butumwa ari ububurira abahanzi muri rusange cyangwa niba hari ibikorwa byo gukurikirana abasohoye ibi bihangano, Dr. Murangira yavuze ko ari ibikorwa bikiri mu iperereza bityo ko nta byinshi babivugaho.
No comments