RD CONGO haravugwa icyorezo kiri kwibasira abakora imibinano mpuzabitsina idakingiye

Published from Blogger Prime Android App
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko muri Kivu zombi, haravugwa amakuru y’icyorezo gifata ibitsina by’abakoze imibonano idakingiye.

Kivu Morning Post ivuga ko iki cyorezo gihangayikishije abatuye muri ibi bice kuko ngo abacyanduye batabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari bisanzwe.

Imiterere y’iyi ndwara impamvu ibahangayikishije, ngo ni uko yatangiye ari imiburu mito mito ifata ku bitsina byaba aby’abagabo n’abagore ariko uko iminsi igenda ishira igenda ikura ikabyimba kugeza imenetse ku buryo bidashobora gutuma imibonano ikorwa.

Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo kimaze hafi ukwezi, bavuga ko kugeza ubu bataramenya igitera ubu burwayi kuko bagikomeje gushakisha nyirabayazana , gusa ngo bacyeka ko cyaba gituruka ku nkende.

Inzego zitandukanye z’ubuzima, zivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza, abaturage batarashinga ingo zabo bakwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ubu burwayi ari hamwe mu ho bufatira cyane.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.