Rulindo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa 4 b’Imirenge n’ab’Utugari bakuwe ku nshingano zabo.

 


Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri n’abandi b’Utugari babiri bo mu Karere ka Rulindo bakuwe mu nshingano zabo, bazira kutuzuza inshingano zabo neza mu kazi no gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Abasezerewe mu mirimo barimo Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald na we wayoboraga Uwa Mbogo, abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga akagari ka Muvumo muri Shyorongi.

Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, avuga ko bazize amakosa atandukanye yagiye abagaragaraho mu kazi no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati “Nibyo abo bakozi birukanywe kubera amakosa yagiye agaragara mu kazi ajyanye n’ibyo bakoze mu kudakora akazi kabo neza no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, ariko bamwe hari amakosa bagiye basangiye bigatera ingaruka ku nyungu rusange.”

Uyu muyobozi akomeza agira inama abakozi kunoza akazi kabo neza bagakora inshingano zabo mu buryo bwateguwe bubahiriza amabwiriza n’amategeko.

Yagize ati”Ubutumwa duha abakozi ni ukubakangurira ko bagomba gukora akazi kabo neza cyane ko buri mukozi aba afite inshingano n’uburyo bwo kuzikora no kubahiriza amabwiriza n’amategeko tugenderaho, ku baturage bo ntabwo bagomba kugira impungenge kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze hari abakozi bandi barimo bakora izo nshingano.”

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere bwabaye bushyizwho abandi bayobozi bazwiho kuba bari basanzwe bafite ubumenyi mu kazi aba bayobozi bakoraga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.