Ikipe ya APR FC na Simba Sports Club yo muri Tanzania biri gutegura umukino wa gishuti



Ikipe ya APR FC na Simba Sports Club yo muri Tanzania, zigiye guhurira mu mukino wa gicuti uteganyijwe mu kwezi kwa Kanama.

Ni umukino uteganyijwe ku wa 3 Kanama, ubwo Simba izaba yizihiza ibirori by’umunsi mukuru wayihariwe uzwi nka Simba Day. Uzabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam.

Byitezwe ko uyu mukino ugomba gufasha APR FC kwitegura neza imikino ya CAF Champions league igomba guhagarariramo u Rwanda.

Nyamukandagira na Simba zaherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, ubwo zagwaga miswi igitego 1-1 mu mukino w’irushanwa rya Mapinduzi Cup ryaberaga muri Zanzibar.

Usibye umukino wa gicuti, amakipe yombi ashobora no guhurira mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup azitabira mu minsi iri imbere.

APR FC kandi amakuru avuga ko ashobora no guhurira mu wundi mukino wa gicuti na Young Africans iheruka kwegukana Igikombe cya shampiyona ya Tanzania.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kuri ubu ikomeje imyiteguro ikomeye mu rwego rwo kuzitwara neza muri iriya mikino ndetse n’amarushanwa atandukanye izitabira mu minsi iri imbere.

APR FC kuri ubu yamaze kwakira abakinnyi bashya yasinyishije barimo umunya-Sénégal Aliou Souané cyo kimwe n’abanya-Ghana: Richmond Lamptey na Seidu Dauda.

Byitezwe ko hari n’abandi banyamahanga igomba kwakira, bakaziyongera ku Banyarwanda: Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier, Mugiraneza Froduard na Byiringiro Gilbert ’Kagege’ bamaze gutangirana imyitozo na bagenzi babo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.