Perezida wa Ukraine, Zelensky, yatangaje ko bitewe n'abamaze gupfa, arasohora guhunda yo guhagarika intambara mu gihe cya vuba


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko urebye umubare w’abantu bari kwicwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya, bidashoboka ko igihugu cye cyakomeza kurwana igihe kirekire, ndetse avuga ko Leta ayoboye ishobora gushyira hanze gahunda igamije kurangiza intambara mu mezi make ari imbere.

Ibi yabigarutseho mu gihe uruhande rw’u Burusiya ruvuga ko muri Gicurasi, abasirikare ibihumbi 35 bapfuye baguye ku rugamba, mu gihe muri rusange abarenga ibihumbi 440 bamaze kugwa muri iyi ntambara ku ruhande rwa Ukraine.

Ubariyemo abakomeretse n’abandi batagishobora kujya ku rugamba, uyu mubare ushobora kuba urenga miliyoni.

Zelensky yavuze ko Leta ayoboye iri gutegura uburyo ishobora gushyira hanze gahunda igamije gukumira ko iyi ntambara izakomeza, ahubwo ikaba yahagarikwa. Ati "Dufite abantu benshi bapfuye n’abakomerekeye ku rugamba. Tugomba gushyiraho gahunda yo kurangiza iyi ntambara mu mezi make ari imbere."

Yavuze ko iyi gahunda ishobora gushyirwa hanze mu minsi mike iri imbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.