Human Rights Watch yamaganye ubwicanyi bw'abantu 30 baguye mu myigaragambyo muri Kenya!



Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, watangaje ko abantu 30 ari bo bamaze guhitanwa n'imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro muri Kenya .

Uyu muryango uvuga ko nubwo umubare wose w’abishwe baguye mu myigaragambyo mu Mujyi wa Nairobi no mu yindi mijyi y’igihugu utaramenyekana, amakuru bafite bakura mu babyiboneye ahamya ko abantu 30 bishwe.

Umuyobozi ushinzwe Afrika muri Human Rights Watch, Otsieno Namwaya yavuze ko kurasa mu bantu utorabanura nta mpamvu, ukarasa n’abagerageza guhunga, bitemewe na gato kandi binyuranije n’amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga nk’uko inkuru dukesha VOA ivuga.

Yasabaye abategetsi ba Kenya gusobanurira inzego z’umutekano ko zifite inshingano zo kurinda umutekano w’abigaragambya mu mahoro. Yavuze ko umuco wo kudahana ku barenga kuri ayo mabwiriza udakwiye kwihanganirwa.

Kurasa ku bigaragambya byabaye kuwa kabiri ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta. Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kuzamura imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo.

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya kuwa Kabiri ushize.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.