Amasaha y'amatoro yo muri Iran yongerewe ku gihe cyari giteganyijwe



Igihugu cya Iran kiri mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu ugomba gusimbura nyakwigendera Ebrahim Raisi witabye Imana tariki ya 19 Gicurasi 2024 ubwo kajugujugu yarimo agiye mu rugendo rw’akazi yakoze impanuka, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah.

Iyi ndege yaguye mu ntara ya Azerbaijan mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi ku buryo kubanza kuboneka kwayo byagoye amatsinda y’ubutabazi yari yashyiriweho kuyishaka kuko yabonetse ku munsi wakurikiyeho.

Komisiyo y’amatora ya Iran yatangaje ko amasaha yo gutora yongereweho amasaha abiri bikaba birangira saa munani z’ijoro ku isaha yaho.

Abakandida bari guhatanira uyu mwanya wa Perezida ni bane, barimo Mohammad Bagher Ghalibaf, Saeed Jalili, centriste Masoud Pezeshkian na Mostafa Pourmohammadi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.