Rulindo: Umusore yagiye kwiba amabuye y'agaciro ahasiga ubuzima bagenzi be baratoroka

Published from Blogger Prime Android App

Umusore witwa Dufitumugisha Desiré, bamusanze hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yamaze gushiramo umwuka.

Amakuru y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 18 y’amavuko, yamenyekanye kuwa Mbere Tariki 10 Kamena 2024, mu ma saa saba n’igice z’amanwa, nyuma y’aho abantu banyuze mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Marenge, Akagari ka Kigarama icyo gisimu giherereyemo bakahasanga umurambo urambitse mu masaka ahinze hafi yacyo.

Ni amakuru yemejwe na Alcade Kabayiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, agira ati: "Icyo kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye ya Gasegereti, ariko kiza gufungwa ndetse ubwinjiriro bwacyo barabusiba kuko cyakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko, yewe na nyiracyo yari yarigeze kubifungirwa".

Yakomeje agira ati, "Uwo musore rero we n’abo bari kumwe bitwikiriye ijoro, baracukura, birinjira bagezemo imbere, gaze yo mu bujyakuzimu bw’icyo gisimu ibakogota umwuka, abari kumwe na Dufitumugisha barebye basanga we yamaze gupfa.

 Birashoboka cyane rero ko baba barahise bareba uko bateruramo umurambo bawushyira hanze y’icyo gisimu, bahita batoroka kuko ubwo twahageraga nyuma yo guhuruzwa n’abaturage, ariho twawusanze byarangiye. Kugeza ubu ntibaramenyekana abo aribo n’umubare wabo, turacyabashakisha".

Alcade Kabayiza, asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: "Ibyo bikorwa bigira ingaruka, rwose abaturage bakwiye kubyirinda n’abakibirimo bakabicikaho. Abenshi babyishoramo babizi neza ko uwo bitishe bimusigira ingaruka zikomeye z’umubiri nk’ubumuga. Bakwiye kwitandukanya na byo bakayoboka ibikorwa biciye mu mucyo kuko birahari kandi ku bwinshi".

Yungamo agira ati, "Ubu turi muri gahunda yo gukorana na Rutongo Mining, kugira ngo izaduhe inzobere zizajya zikorana bya hafi n’abaturage zikanabakurikiranira hafi mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwemewe n’amategeko, kuko aho yagiye ikorera hose mu myaka irenga 15 ishize mu bice by’inaha, nta muntu urapfira mu kirombe.

 Rero kubona umuntu ukiri mutoya gutya, yishora muri ibyo bikorwa bimuviramo urupfu nyamara hari ibindi bifatika yakagiyemo, biba bibabaje. Abaturage bacu nibihangane, tubizeza ko bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka iyo gahunda tuzaba twayitangiye bakagira ahafatika bakorera ubucukuzi".

Akarere ka Rulindo kazwiho kurangwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti na Wolfram. Ahazwi cyane ni mu Mirenge ya Masoro, Ntarabana, Cyinzuzi na Murambi. Ariko rimwe na rimwe haba ubwo abaturage baca ubuyobozi mu rihumye bakayacukura mu buryo butemewe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.