Mu Burusiya hagabwe igitero cyahitanye abantu benshi barimo abapolisi 15.

 


Agace ka North Caucasus mu Burusiya kagabweho ibitero cy’iterabwoba n’abantu bataramenyekana gihitana abantu benshi barimo abapolisi 15.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ibi bitero byibasiye Umujyi wa Derbent n’uwa Makhachkala, ubwo abo mu idini rya Orthodox, bizihizaga Pentecost. Cyagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2024.

Kimwe muri ibi bitero cyagabwe ku rusengero rw’aba-Orthodox mu Mujyi wa Makhachkala, Ikindi kigabwa kuri sitasiyo ya polisi nayo ibarizwa muri uyu mujyi.

Ikindi gitero cyagabwe kandi ku rusengero rwo muri Derbent ndetse rwo ruhita rushya.

Mu bagabye ibi gitero, batandatu muri bo bahise baraswa mu gihe polisi ikiri gushakisha abandi, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ababyihishe inyuma n’impamvu yabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.