Gatsibo: Umukecuru w'imyaka 70 yabyutse asanga umusaraba w'uwariwashyinguwe ubambye ku nzuye

 


Mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Muhura, akagali ka Rumuli mu mudugudu wa Rweza hari umukecuru witwa Nzamugurisuka Madarina w’imyaka 70 y’amavuko yabyutse asanga umusaraba w’umuntu bashyinguye ubambye mu muryango w’inzu abamo. Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Kamena 2024.

Kuri ubu uyu Nzamugurisuka Madarina akaba avuga ko yumva atewe ubwoba n’abamukoreye ibikorwa nk’ibi, ku giti cye avuga ko atari ubugome gusa ahubwo bamwifuriza gupfa.

Ati: "Urumva ibi bintu biteye ubwoba, nabyutse ngiye kunyura mu muryango wo mu gikari nsanga bashinze umusaraba wa nyakwigendera Iréene, ngiye gukingura urugi rwo ku irembo nsanga bashyizemo igikondo bankingiranye." Akomeza agira ati: "Biteye ubwoba n’agahinda ibi ntabwo ari ubugome gusa ahubwo ni uburozi."

Abaturanyi b’uyu Madarina bavuga ko ibi bintu bidasanzwe ndetse ari nabwo bwa mbere babyumvise Umwe ati: "Ubuse bari bagamije iki? Uwabikoze yateguzaga mukecuru Madarina ko yaba agiye gupfa."

Undi na we ati: "Uko babivuze bibaye impamo, ibyo bavuze i Rumuli biranze bihabaye amateka, ubu noneho turanyurahe! Ko bajyaga batwita abarangi, noneho tuzajya dutambuka bavuge ngo aba bo barajyahe? Bazajya batubwira ngo tubavire aha n’imisaraba yacu."

Aya makuru yemejwe n’Umukuru w’umdugudu wa Rweza, Gashugi Leonard avuga ko nta kindi bakora ahubwo bafashe umwanzuro wo gutwika uyu musaraba. Ati: "Twabirebye natwe biratuyobera, abaturage bavugaga ngo toka satani gusa, tubura ikindi twakora twemeza ko tugomba kujyana umusaraba ku muhanda maze ugatwikwa."

Mudugugu yakomeje avuga ko babyumvikanyeho n’abo mu muryango w’aho umusaraba waturutse ku mva bemeranya ko utwikwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.