FIFA yahannye amakipe yo muri Tanzania arimo na Yanga SC, iyaziza kudahemba abakinnyi bayo!

Published from Blogger Prime Android App

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yahannye amakipe yo muri Tanzani harimo na Yanga African izasohokera igihugu mu mikino ya CAF Champions League yo mu mwaka wa 2024/25 nyuma yo gutubahiriza ibyari mu masezerano bagiranye n’abakinnyi.

Yanga SC, Singida Fountain Gate FC na Tabora United zahanwe kutagura abakinnyi bashya mu mwaka wa 2024/25 mu gihe batubahirije amasezerao bagiranye n’abakinnyi ariko bakaza kuyica nkana.

Si ayo makipe yo muri Tanzania yahanwe gusa dore ko FIFA yahannye n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri muri Tanzania ariyo FGA Talents na Biashara United.

Ikinyamakuru The Citizens gitangaza ko nubwo aya makipe yahanwe ntabwo mu ibaruwa ya FIFA hagaragaramo abakinnyi nyirizina aya makipe yaba yaranze kwishyura. Bitangazwa ko aya makipe yose yahaniwe kutishyura abakinnyi imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.

Ibi bihano bije byiyongera ku ibaruwa ya Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Tanzania, TFF, yasabaga aya makipe kwishyura abakinnyi cyangwa bagafatirwa ibihano byo kutagura abakinnyi mu mwaka utaha.

Kuri Yanga African SC bivuze ko mu mukino ya CAF Champions League izakoresha abakinnyi isanganwe nubwo yo itangaza ko abakinnyi itari yishyuye yamaze kubishyura ndetse ko igisigaye ari gukomorerwa ibi bihano yafatiwe na FIFA.

Mu itangazo Yanga yahise isohora yagize ati: "Twamaze kwishyura abakinnyi, kandi turabizi neza vuba aha turakomorerwa kugura abakinnyi bashya."

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.